Amasomo y’ingenzi y’ubuzima abantu bamenya batinze – Benix Space

Ubuzima ni ishuri ritagira urupapuro rw’isuzuma. Buri munsi ubuzima butuzanira amasomo, ariko rimwe na rimwe tukayiga ari uko igihe cyarenze. Ni byo bituma hari ibintu byinshi umuntu amenya atinze, akazisanga yicuza ati: “Iyo mbimenya kare, nari kubaho mu bundi buryo.” Muri iyi nkuru, ngiye kukubwira bimwe mu bintu cyangwa se amwe mu amasomo y’ingenzi y’ubuzima abantu bamenya batinze.

Abantu benshi bamenya batinze ko igihe ari cyo kintu cy’agaciro kurusha ibindi byose. Twese twiruka dushakisha amafaranga, ubutunzi, cyangwa kumenyekana ariko tukibagirwa ko igihe cyatakaye kitajya kigaruka. Nyuma y’imyaka myinshi, umuntu asanga atarakoze ibyo yari akwiye gukora igihe yari akiri muto, kandi agasanga nta buryo bwo gusubiza amasaha n’ibihe inyuma. Rero burya, mu buzima igihe ni ikintu cy’ingenzi. Niba ufite igihe gikoreshe neza kuko nikimara kugucika ntabwo uzigera ubona igihe watakaje ngo kigaruke kuko iyo kimaze gutakara biba birangiye, niho usanga bmu masaziro yawe ruimo kuvuga ngo “Iyo mbimenya mba naritoje gukora ibi n’ibi” cyangwa se uti “Iyo menya ko nzahura n’ibi bintu simba narataye igihe cyanjye nkora biriya”. Rero Igihe ni ikintu cy’ingenzi kandi abenshi bamenya agaciro kacyo batinze.

Icya kabiri, abantu benshi bamenya batinze ko umuryango n’inshuti ari wo mutungo w’ukuri. Mu gihe dushishikajwe no kugera ku nzozi zacu ndetse no gushaka imibereho, akenshi twibagirwa abo dukunda n’imiryango yacu. Ariko burya iyo utakaje umuntu cyangwa usigaye wenyine nibwo tumenya ko inshuti, abavandimwe mbese abo bantu ari ingenzi mu buzima kandi ko urukundo n’ubusabane bifite agaciro karuta ibintu byose byo ku isi.

Abantu bamenya batinze ko burya kureka ubwoba ari ko kubaho neza. Ubundi, ubwoba buri mu bintu bituma umuntu abaho ahangayitse akagira ubuzima bubi. Ubwoba bwo gutsindwa, ubwoba bwo kuvugwa nabi, ubwoba bwo kwerekana uwo uri we, ubwoba bw’indwara —byose bituma tudatera intambwe. Nyamara iyo igihe gishize, umuntu aza gusanga amahirwe yose yatakaje ko byatewe n’ubwoba yagize. Kuvuga ngo nintangira iyi business ngahomba? Nonese kuki ufite ubwoba bwo guhomba none nutayitangira bwo? Kuki se utavuga uti ninyitangira nkunguka? Abantu rero bakunze kugira ubwoba ariko iyo igihe gishize baza gusanga kureka ubwoba ariko gutera imbere kurambye.

Burya rero, ubuzima butwigisha byinshi, ariko kenshi tukabyiga dutinze, nyamara amahirwe dufite ni uko aya masomo tuyamenya tukiriho. Mu by’ukuri, n’ubwo hari byo wamenye utinze, nta rirarenga, uyu munsi wahindura uburyo ubaho n’uburyo wumvamo ibintu. N’ubwo ibyo bintu wabimenye utinze ariko byatuma umenya kubaho mu buryo bwiza kurusha igihe gitambutse.

Murakoze. Ushobora gusharinga iyi nkuru ukabona amafaranga. Fungura account (Register) maze ukande kukantu kari aho hejuru kameze nka download (Affiliate bar (Ukabona iyo wakoze account)) ukore copy y’inkuru maze uyisharinge

  • Related Posts

    🌞 The Link Between Happiness and Longevity: Can Joy Add Years to Life?

    We’ve all heard the saying, “Laughter is the best medicine.”But what if joy isn’t just good for your mood—what if it could actually add years to your life? In a…

    🌍 Would the World Be Better Without Social Media?

    It’s hard to imagine a world without social media.For many of us, it’s the first thing we check in the morning and the last thing we scroll through before bed.…

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    🌞 The Link Between Happiness and Longevity: Can Joy Add Years to Life?

    • By admin
    • October 10, 2025
    • 100 views
    🌞 The Link Between Happiness and Longevity: Can Joy Add Years to Life?

    🌍 Would the World Be Better Without Social Media?

    • By admin
    • October 10, 2025
    • 108 views
    🌍 Would the World Be Better Without Social Media?

    If You Could Relive One Day of Your Life, Which One Would It Be and Why?

    • By admin
    • October 10, 2025
    • 97 views
    If You Could Relive One Day of Your Life, Which One Would It Be and Why?

    What is Insurance and How Does It Work? A Complete Guide

    • By admin
    • September 9, 2025
    • 110 views
    What is Insurance and How Does It Work? A Complete Guide

    Types of Insurance Policies Explained for Beginners

    • By admin
    • September 9, 2025
    • 112 views
    Types of Insurance Policies Explained for Beginners

    How to Read an Insurance Policy Wording

    • By admin
    • September 9, 2025
    • 114 views
    How to Read an Insurance Policy Wording